www.gituba.org
Nk’uko bikunzwe kuvugwa ngo agahugu n’umuco wako, muri Afurika y’Epfo mu gace gatuwe n’abaturage (Zulu) bifitiye umuco wabo utandukanye n’uwo abandi baturage batuyu mu tundi duce tw’iki gihugu.
![Perezida Jacob Zuma abyina mu mbyino z’Abazulu Perezida Jacob Zuma abyina mu mbyino z’Abazulu]()
![Umukobwa ukiri iwabo mu rurimi rwabo bamwita “Intombi”aba agomba kwambara akajipo gato Umukobwa ukiri iwabo mu rurimi rwabo bamwita “Intombi”aba agomba kwambara akajipo gato]()
![Ku bera ko benshi badashishikazwa no kubona muri ako gatuza ni nayo mpamvu abakobwa babo usanga mu ruhame cyangwa mu birori baba batambaye hejuru amabere yabo ari hanze Ku bera ko benshi badashishikazwa no kubona muri ako gatuza ni nayo mpamvu abakobwa babo usanga mu ruhame cyangwa mu birori baba batambaye hejuru amabere yabo ari hanze]()
![Umugore washatse umugabo Aba agomba kwambara umwambaro ukoze mu ruhu rw’inka ariko rukoze neza ku buryo ruba rworohereye rutamubuza kwinyeganyeza Umugore washatse umugabo Aba agomba kwambara umwambaro ukoze mu ruhu rw’inka ariko rukoze neza ku buryo ruba rworohereye rutamubuza kwinyeganyeza]()
![Amabere ntakurura Abazulu: Umukobwa Ntiyemerewe Kwambara ngo Yikwize-Amafoto Royal Zulu Reed Dance]()
![Amabere ntakurura Abazulu: Umukobwa Ntiyemerewe Kwambara ngo Yikwize-Amafoto Amabere ntakurura Abazulu: Umukobwa Ntiyemerewe Kwambara ngo Yikwize-Amafoto]()
Nk’uko bikunzwe kuvugwa ngo agahugu n’umuco wako, muri Afurika y’Epfo mu gace gatuwe n’abaturage (Zulu) bifitiye umuco wabo utandukanye n’uwo abandi baturage batuyu mu tundi duce tw’iki gihugu.

Perezida Jacob Zuma abyina mu mbyino z’Abazulu
Imyambarire ku gitsina gore, ifite uburyo yambarwamo hagendewe ku myaka (umwana,inkumi,umugore) by’umwihariko iyo umukobwa atari yashaka nyaba yemerewe kwambara ngo yikwize cyaretse abagore nibo babyemerewe.
Umukobwa utarashaka umugabo (Intombi):
Urubuga Eshowe rwo muri Afurika y’Epfo ari narwo dukesha iyi nkuru rutangaza uburyo abagore n’abakobwa bambara bitandukanye.

Umukobwa ukiri iwabo mu rurimi rwabo bamwita “Intombi”aba agomba kwambara akajipo gato kagarukira ku matako gakoze mu ipamba cyangwa ubudodo, abaturage bo muri ako gace ngo ntabwo bashishikazwa cyane no kumva bashatse gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe barebye mu gatuza k’umukobwa.

Ku bera ko benshi badashishikazwa no kubona muri ako gatuza ni nayo mpamvu abakobwa babo usanga mu ruhame cyangwa mu birori baba batambaye hejuru amabere yabo ari hanze. Ibibero bikaba ari byo bikurura abasore cyane, ari nayo mpamvu usanga bambara ku gice cyo hasi.
Umugore washatse umugabo
Umugore washatse umugabo kirazira ndetse ngo kiraziririzwa kumubona atambaye ngo yikwize, ukwikwiza kuri we bisobanura ko afunzwe hose.

Aba agomba kwambara umwambaro ukoze mu ruhu rw’inka ariko rukoze neza ku buryo ruba rworohereye rutamubuza kwinyeganyeza, abagore baba bagomba kwambara bagahisha n’amabere yabo bakoreshe imyambaro yo hejuru bagashyiramo n’uturega tw’amabere (soutiens-gorge).

Iyo umugore atwite aba ategetswe gucyenyera umushumi (Isimba) uboshye mu byatsi umufasha kwitwararika kubera ibiro bye biba byaramubanye byinshi mu gihe cyo gutwita.

Aka gace ko muri Afurika y’Epfo kakaba kajya gusangira umuco n’igihugu cya Swaziland naho usanga abakobwa bitabira ibirori bambaye ubusa hejuru mu rwego rwo gushimisha umwami Mswati III.
Andi mafoto yo mu birori ndangamuco w’abazulu:



